Nyuma y’iminsi micye yambitswe impeta, uwari umukunzi wa Diamond Platnumz yatakagije mu mitoma ishyushye yayigize amazi akora ubukwe n’undi musore
Muri kamena uyu mwaka nibwo Diamond Platnumz yongeye kuvugwa mu rukundo nyuma y’abagore n’abakobwa banyuranye bagiye babana bakanabyarana nawe, hari haciyeho igihe atandukanye n’umunya Kenyakazi Tanasha.
Diamond Platnumz nawe yahamije rwose ko yakunze Andrea umukobwa w’uburanga n’ubwiza ukomoka muri Africa yepfo; ati:” Ni umuntu mwiza, mwiza cyane. Azi kubana neza n’umuryango wanjye kandi nta buryarya.”
Nyuma ariko y’amezi macye avuze ibi, ibintu byaje guhindura isura Andrea ashyira hanze ko yambitswe impeta, abantu batangira kwemeza ko rwose iby’imitoma n’amagambo aryohereye bya Diamond Platnumz atabihaye agaciro.
Uyu musore ariko hakomeje kwibazwa uwo ariwe kuko nta byinshi azwiho ariko nk’uko bigaragara ku mbuga ze, ni umwe mu bagize ‘SOS Group Africa’ ifite aho ihuriye no gufasha abana bo mu cyaro.
Nyuma y’iminsi itandatu Andrea yambitswe impeta n’uyu musore bakaba bamaze gukora ubukwe, nk’uko Andrea Abraham yabihamije asangiza amafoto abamukurikira, amafoto y’ibihe byiza byaranze ubukwe bwabo.