Nkuko Derek Sano yabitangarije touchrwanda dukesha aya makuru agira ati “Urukundo rwanjye na Teta Sandara ni amateka, abantu bagishimangira ko dukundana sinzi aho babivana, gusa Teta ntago ari umwanzi wanjye pe, ari mu nshuti zanjye zisanzwe”. Ibi bigaragaza neza ko Derek Sano na Sandra Teta batakiri mu rukundo ahubwo ko basigaye ari inshuti bisanzwe.
Nkuko Derek Sano yakomeje abitangariza touchrwanda, yavuze ko afite umukunzi mushya gusa yirinze guhita atangaza amazina ye ahubwo yavuzeko azamutangaza yamushyize mu mago gusa yongeyeho ko atazi igihe ariko avuga ko ateganya kuzamwerekana yamushyize mu mago.