Umuhanzi nyarwanda David Icyishaka uzwi ku mazina ya Davis D wiyita umwami w’abana ukora umuziki ukundwa n’abatari bake, muri iyi minsi ari gukora ibitaramo bizenguruka isi mu rwego rwo kwegera abakunzi be aho bari hase ku isi.
Muri ibyo bitaramo hari icyo aherutse gukorera mu gihugu cya Uganda, gusa ibyo yakoreye abanya Uganda byatumye akomeza kwerekana ko ari umwami w’abana koko, abakobwa baho b’ibizungerezi nti bifuzaga kumukoraho.
Ari ku rubyiniro abakobwa bamutesheje umutwe maze bakifuza ko yabakoraho ndetse kandi bashakaga ko bakifotozanya, bari gusakuza cyane mbega bamugaragarije urukundo rukomeye maze bimukora ku mutima.
Nyuma yabajijwe niba umukunzi we atajya abangamirwa no kubona Davis D akundwa n’abakobwa benshi asubiza ko yamukunze aziko biba ku muhanzi wese.