Umuhanzi nyarwanda Davis D umaze iminsi mu bitaramo bizenguruka isi dore ko yagiye muri Polonye, Ubufaransa, Ubudage, Suwede, Congo no mu Burundi ndetse n’ahandi henshi ku isi.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Rwanda yatangaje ko ibitaramo bye byose byagenze neza abantu baritabiriye, yavuze agashya kamubayeho mu gihe yari ari gutaramira aba Congoman bashakaga kumukoraho maze baza kumukurura ukuguru maze aragwa.
Ikindi yavuze ko umukunzi we aba muri Paronye kandi ko bateganya gukora ubukwe mu mwaka utaha, yavuze kandi ko ibitaramo amazemo iminsi byamwinjireje agatubutse.
Yateguje abafana be ko hari ibikorwa bibiri yenda gushyira hanze bizagaragaza umusaruro yakuye muri ibyo bitaramo ikindi kandi yabateguje ko agiye ku baha indirimbo azashyira hanze mu cyumweru gitaha.