Davis D uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, nyuma y’iminsi mike ataramiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahise yerekeza i Kampala aho naho afite igitaramo.
Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiwemo mu kabari kitwa Nomad aho agomba gutaramira ku wa 12 Ukwakira 2022 mu ijoro rikunze kwitabirwa n’umubare munini w’Abanyarwanda.
Davis D utegerejwe kuririmba mu ijoro ryiswe ‘Black battle Wednesday’, yageze i Kampala mu ijoro ryo ku wa 11 Ukwakira 2022.
Yitabiriye iki gitaramo kiba gicurangamo DJ Kerb uri mu bafite izina rikomeye i Kampala, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari yataramiye i Goma mu iserukiramuco ryiswe ‘Happy People’.
Ibi bitaramo byombi abikoze mu gihe ku rundi ruhande yari amaze igihe ku Mugabane w’u Burayi aho yakoreye ibitaramo 15 mu gihe cy’amezi abiri yamazeyo.
Bivugwa ko ari no gutegura igitaramo kinini azakora mu mpera z’uyu mwaka azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Afrokiller’.