Icyizere cyo kuguma ku mwanya wa mbere mu gikombe cya shampiyona cyongeye kuyoyoka ku ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Etincelles FC mu mukino watumye abafana bayo bongera kubaza impamvu umutoza Darco Novic atari gutanga ibisubizo bifatika.
APR FC yari yishimiye kuba yaraye ku mwanya wa mbere, ariko kunganya na Etincelles FC byatumye Rayon Sports isubirana uwo mwanya kuko ubu ifite amanota 50 mu gihe APR FC ifite 49.
Uyu mukino watangiye utuje ariko Mukoghotya Robert yari hafi kuwuhindura ibara ku ishoti rikomeye, gusa umunyezamu Ishimwe Pierre akomeza kugaragaza ko ari umwe mu nkingi za mwamba za APR FC. Ku munota wa 54, APR FC yakoze ikosa rikomeye ubwo Ruboneka Jean Bosco yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina, Etincelles FC ihita ibona penaliti yinjijwe neza na Nsabimana Hussein.
APR FC yakomeje guhindura abakinnyi ku munota wa 64 na 70 ariko ibyo ntibyabujije Etincelles gukomeza kuyitera igitutu. Ku munota wa 78, Ishimwe Djabllu yishyuriye Etincelles igitego cya kabiri, APR FC isa n’itunguwe maze igera aho itangira gushakisha igitego cya gatatu ariko irakibura.
Ubwitange bwa ba myugariro ba Etincelles n’umunyezamu Nishimwe Moise bwabaye ingenzi cyane mu gukomeza gufata amanota y’ingenzi. Umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, abafana ba APR FC batangira kongera kwijujutira umutoza wabo, bamushinja kudafata ibyemezo bihamye mu mikino ikomeye.
Kunganya uyu mukino si igihombo gusa ku rutonde, ahubwo ni igitutu gikomeje kwiyongera ku buyobozi bwa APR FC butegerejweho ibisubizo mu gihe Rayon Sports ikomeje kwigaranzura ishyaka ryo kwegukana igikombe.