3 Igitero cy’ abacengezi ku Kibuye
5 Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)
6 Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo”
7 Ubuzima busanzwe bwa Daddy De Maximo
Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)
Mu 2004, Dady de Maximo yatangije “Dadmax Agence” intego yayo ari uguteza imbere ishusho nshya y’u Rwanda, agashushanya imyenda, agatunganya ibitambaro akanabikoramo imyenda, kwamamaza ariko gahoro gahoro agenda atera imbere.
Mu Gushyingo 2006, i Kigali muri Serena Hotel, habaye défilé de mode yari yahawe izina rya “Mod’Afrique”, yari yahuje abakora imyambaro benshi (stylists, fashion designers), Daddy de Maximo yari afite akazi ko gutoza abamaneke (mannequins).
Ubu bikaba bikomeza aho azitabira Kigali International Fashion Week Europe izabera muri Belgique tariki 24 na 25 Ugushyingo 2017;
Ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bw’ umwuga wekugera ubu, nuko cyane cyane mu gihe yabitangiraga, abantu batabifashe kimwe, abenshi muri bo batangiye kumusebya, bakanabirwanya, ibyo byanabaye ku bandi bahungu bakoraga modelling.
Muri Mata 2009, yakoze défilé de mode yagaragazaga ububabare umuntu wahuye n’ibibazo byo gutemwa, akamara igihe runaka mu gihuru yihishe, yaba yaragize ku mubiri we. Iyo défilé de mode yakoze abantu benshi ku mutima.
Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo