in

Cyore: Umugeni yakubiswe iz’akabwana ku munsi w’ubukwe bwe ashinjwa gutwara umugabo w’abandi.

Umugeni utatangajwe amazina yakubiswe n’undi mugore mugenzi we amushinja ko umugabo bari bagiye kurushingana yahoze ari umugabo we kandi banafitanye umwana w’imyaka ine.

Uyu mugore yatunguranye ubwo yasesekaraga mu bukwe afite umwana, ahita yadukira abageni arabakubira. Maze asimbukira umugeni aramukubita umugabo bari kumwe aramwirukankana amuhungisha.

Amashusho yakwirakwiriye hirya no hino, yagaragaza uburyo uyu mugore utatangajwe amazina yari yarakaye, akaba yavugaga ko umugabo wakoze ubukwe ari uwe kandi bamaranye igihe. Usibye n’igihe bamaranye yerekanaga umwana w’umukobwa babyaranye mukuru uri mu kigero cy’imyaka 4.

Umugore kandi watumye ibyari ubukwe bihunduka intambara, mu nkuru ya News365, yatangaje ko uyu mugabo mbere y’umunsi umwe ngo akore ubukwe, yari yaraye iwe bararanye, gusa nta makuru yigeze ahishurira uwo bararanye ko afite ubukwe muri iyo minsi. Umugore yaje kumenya amakuru ko uwo yitaga umugabo we yashyingiwe ni ko kujya guteza imidugarano mu bageni arwana nabo inkunura akubita umugeni.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria wakanyujijeho n’umunyarwandakazi yakoze ubukwe.

Umugore wa Pasteri yasutse imivumo n’ibitutsi ku bayoboke b’idini ryabo batamuhaye amafaranga yo gukoresha mu isabukuru ye.