in

“Cyangwa ni ugufatanya n’abandi kwiba APR FC” Taifa Bruno usanzwe ari umukunzi wa APR FC, yiniguye avuga ubujura buri gukorerwa muri iyi kipe ndetse avuga n’ababyihishe inyuma barimo abanyamakuru bakoranye

Umufana ukomeye cyane wa APR FC, Kalisa Bruno Taifa wamenyekanye mu itangazamakuru ry’imikino, uzwiho kuvuga akamuri ku mutima, yatangaje byinshi bibera inyuma y’amarido muri iyi kipe akunda harimo kuba abayobozi bayo batacyubaha abakinnyi ndetse bakanaha icyuho abashaka kuyishakamo indonke bitwaza kuyishakira abakinnyi.

Nyuma y’umukino APR FC yasezereyemo Azam FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, Taifa yavuze ko atemeranya n’abavuga ko APR FC yitwaye neza, yagize ati “Icyo navuga ni uko AZAM FC ari ikipe iri aho ku buryo utagenda ngo uvuge ngo wakuyemo ikipe nkuru. Gutsinda byari ngombwa kugira ngo abakinnyi berekane ko bayirusha, kandi koko AZAM ni ikipe isanzwe kuko urebye uko yitwara muri Tanzania ni ikipe ziriya nkuru zikubita. Ngo abantu iyo bareka bakabanza bakareba uko bigenda, asa nk’urimo kwidoga.”

Iby’uko abakinnyi batishimiye uko ubuyobozi bwitwara imbere yabo, yagize ati “Ni ikintu kibabaje kubona umuyobozi yicaye imbere y’abakinnyi bari mu myitozo, barimo barasa [barya] inkoko hariya, barasa amafiriti ku kibuga, abakinnyi bakumirwa. Hari ababa batumura amatabi n’imyotsi aho ku ruhande. Ziraribwa izindi zose zikajya kuribwa ku kabari ari na ho byose bibera, inama zose ni ho zikorerwa. Tekereza ko Perezida aba yicaye mu bantu nakwita abafana.”

Kuba hari abakinnyi bakomeye basohotse muri APR FC, yagaragaje ko byatewe na bamwe mu binjiriye ikipe badasanzwe bayikunda ahubwo bashaka kubarya amafaranga.

Yagize ati “Icyatumye Omborenga Fitina batamusinyisha ni uko yanze ko bamuryaho amafaranga, Ishimwe Christian bamusabye ko bamugura miliyoni 30 Frw bakamuryaho 10 Frw aranga. Umutoza ibyo atubwira mugira ngo arabeshya? Baragiye bazana abakinnyi bari aho ngaho batanafunga umupira.”

Yongeyeho ati “Bariya baguzwe amafaranga agahishyi, indonke zagiye ziribwa kuko hari abantu bagiye kurya amafaranga mu ikipe. Bariya bakinnyi b’Abanyarwanda bari kurira ayo kwarika. Ba Froduard baguzwe miliyoni 30 Frw ariko bahabwa urusenda, Tuyisenge na we ni uko, ibyo byose ntabwo tubiyobewe.”

Taifa yavuze kandi ko abona muri APR FC harimo abagiyemo kubera isano bafitanye n’ubuyobozi, ati “uzi ko Mukasa ari Nyirarume wa Perezida w’ikipe? Uriya ugura abakinnyi ni inshuti ye ngo barabanye yagurishaga amabuye y’agaciro. Sheikh Eric Nsabimana baribaniye i Burundi yari inshuti ye. Abandi ni ba Antha yaguze birirwa bavuga ibintu biri aho ngaho.”

Yongeyeho ati “Urukundo Antha akunda APR ni uruhe usibye kuza kuyiba? Nzane amafoto ari gusoma imyenda ya Rayon Sports, asoma inkweto? Cyangwa ni ugufatanya n’abandi kwiba APR FC. Ntiyabanje muri Police FC bakamwirukana akavamo? Muri Gorilla FC akavamo? Muri Rayon agahunga? Ahantu hose aba ahari kubera inyungu. Antha nta rukundo rwa APR ufite ni indonke zakuzanyemo.”

Agaragaza ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaye irimo abantu birirwa bayinyunyuza, bayishakamo indonke kuko ngo haherutse kugurwa GPS z’ibihumbi 25$, kandi iza mbere zihari zigikora, ibikoresho by’aho abakinnyi baba nk’ibitanda byarahinduwe nta kibazo ibindi bifite.”

Taifa agira inama Chairman wa APR FC yo kureka “kugura abanyamakuru bo kumuvuga neza, areke ibikorwa byivugire. Bariya yaguze ntibaturusha kuvuga kandi rimwe na rimwe baranahimba kugira ngo bakomeze bibe. Abakinnyi babayeho nabi.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yatangaje ibyo azahita ajya gukora nasezera gukina ruhago

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bongeye kugaragara bakora imyitozo ya YOGA – AMAFOTO