Mu ijoro ryo kuruyu wa kane tariki 27 Ukwakira 2022 nibwo imikino y’umunsi wa gatanu y’amatsinda ya Europa League yakomezaga, Manchester United yatsinze ikipe ya Sheriff ibitego 3-0.
Ni umukino wari utegerejwe cyane ko ikipe ya Manchester United yari yakiriye Sheriff kuri Stade yabo Old Trafford, umukino waje kurangira iy’ikipe yitwaye neza itsinda ibitego 3-0, birimo igitego cya kabuhariwe Cristiano Ronaldo cyaje gushimangira itsinzi, ni igitego kandi Cristiano Ronaldo yabonye nyuma yuko yari amaze iminsi mu bihano
Icyatunguye abantu ni uburyo uyu musore Cristiano Ronaldo yaje yahinduye inyogosho ye kandi abafana banatunguwe n’ukuntu yasereburiye igitego cye ngo kuko yasaga nk’aho yicishije bugufi akemera imyanzuro azajya afatirwa n’umutoza we Erik Ten Hag.
Mu mpera z’icyumweru nibwo Shampiyona y’u Bwongereza izakomeza, Arsenal ikomeje kuyobora izaba yakiriye Nottingham Forest ku cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, ni mugihe Manchester United izaba yakiriye West Ham saa 18:15.