Kabuhariwe Cristiano Ronaldo urikubarizwa ku mugabane wa Asia mu gihugu cya Saudi Arabia ,mu ikipe ya Al-Nassr Dc ,ngo kugeza kuri ubu asigaranye Ballon d’Ors 4 muri 5 yari afite .
Ubusanzwe iyo umukinnyi yatsindiye Ballon d’Or aba ashobora kuyiha ikipe arikubarizwa cyangwa se nanone we akaba yayigumana akayibika cyangwa se akayishyira mu nzu ndangamurage ikajya isurwa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Sportsbible ivuga ko kugeza ubu Cristiano Ronaldo yagurishije Ballon d’Or ye imwe ku mukire wo mu gihugu cya Israel ku mafaranga ibihumbi 600 by’amayero ,ni ukuvuga miliyoni 689,604,150.00.
Sports Bible ivuga ko iyi Ballon d’Or ya Cristiano Ronaldo yaguzwe mu cyamunara ,cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barembeye mu bitaro, icyo gihe ngo Ballon d’Or ya Cristiano Ronaldo ikaba yaratanzwe na agent w’ikipe y’Igihugu ya Portugal bwana Jorge Mendes.