in ,

Cristiano Ronaldo yishyize mu mazi abira ashobora gutuma asezera BITUNGURANYE kuri ruhago nyuma y’ibyumweru 2 GUSA

Nubwo benshi kubyemera byabagoye,nyamara umukinnyi wa ruhago nubwo yaba azwi gute ni umuntu usanzwe imbere y’amategeko ntago byamubuza kuba yahanwa aramutse ahamwe n’icyaha ari byo biri kuba kuri Cristiano Ronaldo mu rubanza ashinjwamo guhisha amafaranga angana nka miliyoni 14 z’amayero mu yo yinjije bityo akanyereza umusoro.

Ibinyamakuru byinshi bikomeye byagiye bibaza inzobere mu mategeko kuri iki kibazo cya Ronaldo,benshi bemeje ko ari icyaha gikomeye kurusha n’icya Lionel Messi we wahishe amafaranga macye kandi we akaregwa ahanini kutishyura imisoro,ko ndetse we yaje kwigira inama zo kwemera icyaha ikintu cya mbere CR7 adasahaka gukora.

Ronaldo yagarutse mu myitozo

Nk’uko ikinyamakuru Football leaks cyanashyize hanze aya mafaranga Cristiano yahishe kibitangaza,uyu mugabo aramutse akomeje kutemera icyaha nk’uko yabigenjeje bwa mbere yitaba urukiko,yafungwa kuva ku mezi 24 kugeza ku myaka 10 agatanga n’ihazabu.Nyamara mu gihe yakwemera icyaha ntago yahanwa imyaka irenze 2 kandi mu gihugu cya Espanye iyo myaka ushobora kuyishyurira amafaranga ariko ntufungwe ari nabyo byabaye kuri Lionel Messi.

Mu byumweru 2 ubwo azasubira imbere mu rukiko,Cristiano Ronaldo afite ejo hazaza he mu ntoki.

.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kugurisha Neymar, Ikipe ya Fc Barcelona yongeye gutera agahinda abafana bayo(Impamvu)

Irebere amafoto Miss Honorine bakunze kwita Igisabo yashyize hanze maze bakamubwira ko yabaye nk’umumama