Kizigenza mu guconga ruhango wo mu gihugu cya Portugal ukinira Manchester United amaze iminsi mike igiranye ikiganiro n’umusesenguzi Piers Morgan cyagarutse ku bintu byinshi bitandukanye harimo iby’ubuzima bwe bwite ndetse n’umupira w’amaguru asanzwe akina.
Uyu Piers Morgan mu bibazo byinshi yamubajije, yaje kumubaza kuri Lionel Messi bamaze imyaka irenga 15 bandikwa cyane mu mitwe y’inkuru mu bitangazamakuru bigiye bitandukanye kubera ibikorwa bya bo bidasanzwe bakoze.
Yaje ku mubaza niba mugenzi we Messi ari we mukinnyi mwiza yabonye na we arimo maze asubiza ati “Ntekereza ko ari byo, Messi na Zidane.”
Piers Morgan kandi yamubajije ku ikipe ye ya Portugal iramutse igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi igahura na Argentine ya Messi, maze Messi agatsinda ibitego 2, na Cristiano agatsinda ibitego 2 noneho mu minota yinyongera agashyiramo igitego cya 3 bigatuma yegukana igikombe cy’Isi icyo yakora?
Cristiano yahise asubiza agira ati “Byaba ari byiza, byiza cyane ariko ntabwo mbyiteze, byaba ari inzozi nziza. Hashobora no gutsinda undi mukinnyi simbyitayeho, Portugal igeze ku mukino wa ni yo hatsinda umunyezamu nzaba ndi umugabo wishimye ku Isi ariko ibyo bibaye nzahita ndangiza gukina umupira w’amaguru, 100% nzahita mpagarika gukina.”
Cristiano Ronaldo ufite imyaka 37 yemeje ko iki gikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar ari cyo cya nyuma kuri we ndetse akaba ateganya guhagarika gukina ku myaka 40.