in

Cristiano Ronaldo yagaragaje ibihe by’agahinda gakomeye ko gupfusha umuhungu we yari yaragize ibanga

Rutahizamu wo mu gihugu cya Portugal ukinira ikipe ya Manchester United Cristiano Ronaldo yagarutse ku rupfu rw’umuhungu we Angel nyuma y’amezi arindwi, avuga ko ari byo bihe bikomeye yanyuzemo nyuma y’urupfu rwa se.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan aho yagarutse ku buryo babuze umuhungu wabo Angel, igihe kimwe n’icyo bizihizaho ivuka ry’umukobwa wabo Bella, abyita “igihe kibi cyane nanyuzemo mu buzima bwanjye” nyuma y’urupfu rwa se muri 2005.

Cristiano Ronaldo yagize ati: “Birashoboka ko ari igihe kibi cyane cyanyuze mu buzima bwanjye kuva data apfa.”

Cristiano yongeyeho ati: “Iyo ufite umwana, uba witeze ko ibintu byose bizaba bisanzwe.” “Kandi iyo ufite icyo kibazo, biragoye. Nkabantu, njye na Georgina twagize ibihe bitoroshye, kuko tutumva impamvu byatubayeho. Byari bigoye, kuvugisha ukuri, byari bikomeye cyane, umva ibibera muri kiriya gihe cyubuzima bwacu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku ifoto ya Theo Bosebabireba ikomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yatumye benshi bamwita umusinzi

Miss Pamella Uwicyeza yagize icyo yibwirira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga