in ,

Cristiano Ronaldo yakoze agahigo kazavanwaho n’iherezo ry’isi gusa(Iyumvire)

Rutahizamu w’umunya Portugali ukinira ndetse n’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo, nyumayuko mu mikino yitabiriye mu ikipe y’igihugu yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu burusiya mu mwaka utaha wa 2018, uyu musore wagize uruhare mu bitego 5 byose iyi kipe ya Portugali yatsinze ikipe ya Fanroe Island, aho yatsinze mo ibitego 3 wenyine akanatanga imipira ibiri ivamo ibitego(Assist) yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Pele. Cristiano Ronaldo (ICON SPORT)

Uyu musore akaba yahise yuzuza ibitego 79 mu mikino 144 akaza ku mwanya wa kane mu bakinnyi batsindiye amakipe ibitego byinshi, ariko akaza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mikino mike kuko uwarumuri imbere ariwe Pele we yatsinze 78 mu mikino 89 gusa. Pele ntiyabyihereranye kuko abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yahise ashimira Cristiano Ronaldo kubw’aka gahigo.

Nkuko Pele yabyanditse yagize ati:”Amashyi n’impundu kuri Cristiano Ronaldo wagiye mu  rutonde rw’abakinnyi batsindiye ibihugu byabo ibitego byinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 agiye guhatanira ikamba rikomeye muri Africa (inkuru irambuye)

Reba amafoto umugore wa T.I yongeye gushyira hanze yambaye bikini yafashwe nko kwiyandarika