Cristiano Ronaldo ni umwe mubakinnyi bakunda kandi bakunzwe n’abakobwa benshi ku isi, ibi rero bikaba byaratumye mu gihe amaze akina umupira w’amaguru yaragiye akundana ndetse anaryamana n’abakobwa benshi gusa ariko muri abo bose bakundanye mbere ntawe yigeze akorera nkibyo yakoreye uwo bari kumwe ubu ariwe Georgina Rodriguez.
Iki kinyamakuru rero kikaba kitabivuga gusa kuko cyanabigaragaje cyifashishije amafoto ya Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umukunzi we ubwo baheruka kujya kuruhukira muri corse muri weekend ishize bikaba bigaragara ko uyu mukobwa asa n’utwite urebye inda ye.
Cristiano Ronaldo rero abandi bakobwa bose bagiye bakundana nawe akaba nta numwe yigeze atera inda ndetse yewe n’umwana afite yabyawe n’umugore utazwi (mère porteuse) “ntibari birwe baryamana”.