Ikinyamakuru Northstar cyatangaje ko umunya Portigale Cristiano Ronaldo ariwe wakurura abaguzi kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino yose ku isi muri uyu wa mwaka wa 2022.
Uyu yahize ibindi byamamare birimo Serena Williams wakinaga Tennis na Lewis Hamilton wo muri utwara imodoka muri Fomila 1.
Kugira ngo iki kinyamakuru gikore urutonde rw’abakinnyi 50 bacuruzwa cyane kurusha abandi ku isi mu mikino yose,cyegereye inzobere muri siporo,mu bucuruzi,mu gukundwa ku mbuga nkoranyambaga,mu bijyanye n’itangazamakuru,mu baterankunga n’ibindi.
Nyuma y’aho aba bakinnyi bahawe amanota hagendewe ku bintu 3: Amazina yabo,ubukungu ndetse n’abafana babo.
Ibi bikubiyemo uko bafatwa mu bantu,ibikorwa bagiye bakora mu gufasha ababaye n’ibindi bitandukanye.
Ibi byaje kurangira Cristiano Ronaldo ariwe wacuruzwa cyane kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino itandukanye.
Urutonde rw’abakinnyi 10:
1. Cristiano Ronaldo, aconga ruhago, ni umunya Portigale.
2. Serena Williams, akina Tennis, umuny’America.
3. Lewis Hamilton, atwara imodoka muri Fomila one wo mu gihugu cy’ubwongereza.
4. LeBron James, akina Basketball, ni umuny’America.
5. Lionel Messi, aconga ruhago ni umuny’Argentina.
6. Naomi Osaka, akina Tennis, ni umu Japan.
7. Virat Kohli, akina Cricket, ni umuhinde
8. Alex Morgan, aconga ruhago, ni umuny’America.
9. Sam Kerr, aconga ruhango, ni umuny’Australia
10. Tom Brady, akina rugubi,ni umuny’America.