Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi b’ibyamamare ku isi mu mupira w’amaguru, yatangiye ubufatanye bwimbitse n’Ikigo Bioniq , kizwiho gukwirakwiza imiti yongera intungamubiri. Ubu, agaciro k’iki kigo kamaze kugera kuri miliyoni 82 z’amadolari y’Amerika, nk’uko byatangajwe na Bioniq binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ronaldo yari asanzwe akorana na Bioniq kuva mu 2022, ariko kuri ubu iki kigo cyatangaje ko yamaze kuba umwe mu banyamigabane bacyo, nyuma yo gushoramo imari ifatika. Ibi bishimangira ko Ronaldo atagarukira gusa ku kuba umukinnyi w’intangarugero mu kibuga, ahubwo anategura neza ahazaza mu rwego rw’ubucuruzi, nk’uko yagiye abigaragaza ko nyuma yo kuva mu mupira azakomeza kwibanda ku ishoramari.
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bashora imari mu bikorwa bitandukanye, birimo amahoteli, ibibuga bya siporo, imyambaro, ndetse n’ibijyanye n’imibereho myiza. Ubufatanye bwe na Bioniq burerekana ko ashaka gukomeza kuba ku isonga mu bikorwa by’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Bioniq, izwiho gukora imiti yongera intungamubiri no gutanga serivisi zifasha mu mibereho myiza hifashishijwe ikoranabuhanga, yizeye ko ubufatanye na Ronaldo buzayifasha kwagura isoko. Ronaldo, ufite izina rikomeye kandi rikundwa n’abantu batandukanye ku isi, azagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by’iki kigo ku rwego mpuzamahanga.
Uyu munyabigwi wubatse izina muri ruhago akomeje no kugaragaza ko abakinnyi bashobora gufungura indi miryango yo gutera imbere mu bucuruzi, bityo bakagira ahazaza heza nyuma yo kurangiza igihe cyabo mu guconga ka ruhago.