in

Al-Nassr ikoze ibitangaza mu mukino wa shampiyona ya kinaga

Al-Nassr ibashije kwikura mu menyo ya Al-Batin iri ku mwanya wa nyuma bigoranye nubwo CR7 atashye nta gitego atsinze.

Al-Nassr yatangiye igice cya mbere iri kurushwa na Al-Batin byaje no kuyiviramo gutsindwa igitego kimwe hakiri kare ku munota wa 17 igice cya mbere kiza no kurangira gutyo.

Igice cya kabiri Al-Nassr yagerageje uburyo bwinshi bubyara ibitego ariko biranga nubundi kirangira bikiri kimwe cya Al-Batin kubusa bwa Al-Nassr.

Mu minota y’inyongera nibwo Al-Nassr yavuye inyuma iramanuka yose ikambika mwizamu rya Al-Batin birangira ibonyemo igitego ku munota wa 3 winyongera ntiyanyurwa no ku munota wa 12 yahise iterekamo ikindi gitego cya kabiri.

Mu mbaraga zaturutse ahantu hatazwi Al-Nassr yeretse Al-Batin ko ari ikipe nkuru maze ihita iterekamo ikindi gitego cya Gatatu cy’umutekano Umukino urangira Al-Nassr yegukanye amanota 3 bigorenye cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Erling Haaland ari gushakirwa ikipe ikomeye i burayi n’umugore urebera inyungu ze

Ba nyampinga bashyigikiye Miss Elsa mu bukwe bwe bamaze kumenyekana (Ifoto)