in

Couple ya Kimenyi Yves na Muyango yahigitse iya Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we none batsindiye umunyenga wo muri Kajugujugu bazaryoherezamo ku munsi w’abakundana ‘St Valentin’

Miss Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves, batsindiye umunyenga wa Kajugujugu kuri St Valentin nyuma yo gutsinda abo bari bahanganiye barimo Couple ya Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we, mu irushanwa ryari ryateguwe n’imwe muri sosiyete yo mu Rwanda ikora ingendo z’indege nto(Kajugujugu).

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherutse kuvuga ko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana, bifuza gushyiriraho indege izageza abakundana muri imwe muri Lodge nziza y’i Musanze, bagafatirayo amafunguro ya saa sita ikanabacyura.

Nyuma yo kubona ubu butumwa, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bambariye guha amahirwe abakundana bafana umunsi ku wundi by’umwihariko ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Birangira couple ya Kimenyi na Muyango ariyo itowe cyane maze ihigika iya Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali umugabo ari mu marira nyuma yo gushaka umugore waminuje umurusha amafaranga none yasanze abana yarababyariwe na pare

Rayon Sports yitandukanyije na rutahizamu Hertier Luvumbu Nziga