in

Comsa Sorin yakubiswe inshyi isura ye irahengama atsindira akayabo k’amafaranga

Muri shampiyona yo gukubitana inshyi yitwa RXF Slap Fighting championship ,  Comsa Sorin yabashije gutsindira umudari n’amafaranga ibihumbi 5000 by’amadolari nyuma yo gukubitwa inshyi isura ye igahindana.

Uyu mukino wo gukubitana inshyi ,ni umwe mu mikino igezweho hanze y’u Rwanda ,aho abagabo babiri bajya ahantu bagahagarara barebana ,hanyuma bakisiga ifu y’ingwa mu ntoki barangiza umwe akajya akubita undi urushyi undi amusimbura kugeza igihe utsinzwe amanika amaboko.

Comsa Sorin mu mukino yatsindiyemo umudari wa gold , n’amafaranga ibihumbi 5000 by’amadolari ,ni ukuvuga arenga miliyoni 5 z’amanyarwanda ,wabanje kumugora (umukino) kuko yakubiswe inshyi akangirika bikabije ,kugeze ubwo isura ye ihengama ,ndetse agatangira no kuzana amaraso mu b’umoso bw’umusaya we.

Icyakora nubwo byari bimeze gutyo Comsa Sorin yabashije gutambuka agera kuri rounds ya 10 ari nayo yakubitiyemo urushyi rw’inkuba uwo bari bahanganye bituma atsinda gutya.

Sports Bible ikavuga ko isura ya Sorin igaragara nk’iyangiritse cyane kuburyo ikeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ahari mu cyaro yahahinduye mu mujyi w’akataraboneka: Sadio Mané agace yavukiyemo akomeje kugahindura nka Paradizo -AMAFOTO

Umukinnyi wa Rayon Sports agiye kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports