in

Clarisse Karasira yongeye kwatsa umuriro kuri Twitter nyuma yo kuvuga ko ari umugisha w’u Rwanda

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yongeye kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko agiye kubera u Rwanda umugisha.

Clarisse Karasira yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yanditseho amagambo yatumye abatari bake bongera kumwibasira.

Clarisse Karasira yagize ati: “Numva mfite ishyaka ryo kubera umugisha igihugu cyanjye, kandi nkatanga umusanzu wanjye mu kubaka umuryango no gusigasira indangagaciro nziza. Nifuza ko urukundo, amahoro, ubworoherane ndetse n’ishyaka ry’ikiza bya ganza.”

Nyuma yo gutangaza ayo magambo yitangaho urugero nk’ibisanzwe, ibintu abantu babonye ubwo butumwa batakiriye neza mu matwi yabo.

Umwe yagize ati: “Ko wagihunze se wirutse ujyahe niyo ndangagaciro Abantu mwese muri guhungira za burayi abandi barirwa bagwa munyanja bahunga ibihugu byabo, African ariko Uti nzavugira imahanga ko nkunda igihugu cyange ubuse uri kugikorera iki vuguti Numva mfite ishyaka ko Nabonye Visa ahaaa. ”

Undi ati:” Reka uburyarya sha, Taha Va iyo dore sishaka kuzakubona uririmba ngo Black Lives Matters aho uri. ”

Nyuma y’ibyo bitekerezo byamuvugaga nabi, byose yabisubizaga mu buryo bumwe, ati: Ikohereza urukundo n’ubuzima bwiza kuri wowe. Imana iragukunda kandi igufitiye imigambi myiza.”

Si abanengaga ibyo yavuze gusa dore ko hari n’abari bashyigikiye ibyo yavugaga, aho bamubwiye ko yavuze ukuri ndetse bakanenga n’abatemera ibyo Clarisse Karasira avuga.”

Uyu yagize ati:” Ababantu mubona badashaka kumva ibyo @clarissekarasi1 avuga ntihagire ubarenganya nabo sibo n’iminsi mibi.

Harimo abafite depression kandi murabizi ko ufite iyindwara umwereka umucyo akabona umwijima, Uramusekera akakurakarira, ariko harimo n’abifitemo ubugoryi bwinshi da!”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo the queen yahaye igisubizo gitangaje umufana wamubajije ko akiri isugi ||Ndetse yahishuye amazina ye

Breaking news: Mashami Vincent yabonye akazi mu ikipe ikomeye mu Rwanda