Clarisse ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikomoka mu kilatini clārus bisobanura ikirangirire.
Bimwe mu biranga ba Clarisse
Clarisse ni umuntu ukunda impinduka,ni umuntu wihinduranya, rimwe akaba umunyamahoro ubundi agahangana.
Ntabwo ari umuntu woroshye, arikanyiza ntajya ava ku izima kandi kubera ukuntu yigirira icyizere bituma agira igitugu.
Aba ari umuhanga w’umunyembaraga kandi ugira inshuti nyinshi. Ni umuntu ushobora guhinduka mu buryo bworoshye kandi akaba yavamo icyihebe.
Ni umuntu ukunda gukora ariko umusaruro we ntugaragare ugereranyije n’imbaraga aba yatakaje ndetse n’umwanya. Ni umuntu ukora ibintu nta birangize.
Yanga cyane umuntu usuzugura igitsina gore akaba yamuziza ko nawe ari umugore akamupfobya cyangwa akamuvuga nabi.
Iyo akiri umwana ,Clarisse nabwo aba arangwa no gutegeka, kwikubira no kugira ishyari.
Yambara neza, aba azi ibintu bigezweho by’imirimbo nk’imikufi n’ibindi bijyanye n’ubwiza.