in

NdabikunzeNdabikunze

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Claire

Amazina

Claire ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu Kilatini ku izina clārus risobanura ikirangirire (famous), hari naho uzasanga risobanura umuhanga cyangwa umukobwa mwiza.

Bamwe bamwita Clara, Claire n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Claire

Claire ni umuntu uzi kwambara kandi akaberwa, ahora asa neza aho ari hose.
Ni umuntu ugira umwete w’umunyembaraga ukora neza ibyo ashinzwe mu buzima bwe, kandi wumvikana n’abandi.

Claire ni umutu ukora utuntu dusekeje, ugira inshuti nyinshi kandi zose akazibonera umwanya.

Akunda umuryango we cyane, aba yumva yakorana n’abandi kugira ngo bashime ibyo akora.

Claire aba ari intyoza mu kuvuga ndetse no kuvugira mu ruhame kandi aba azi guhanga udushya bitewe n’ibyo arimo gukora.

Claire akunda gukemura ibibazo by’abandi ariko we ibibazo bye abigira ibanga rikomeye ntabwo aba ashaka ko byamenyekana na gato.

Bitewe n’ukuntu ahora abona ibintu mu buryo bwiza bimuha imbaraga mu gutera umwete abandi ku gikorwa runaka.

Nubwo hari igihe agira akavuyo, Claire akunda ibintu bikozwe neza kandi bikarangira neza.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Claudine

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Clement