in , , , ,

Claire umeze neza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yacyeje Aline Gahongayire yirengagiza abandi bahanzi

Claire umeze neza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yacyeje Aline Gahongayire yirengagiza abandi bahanzi

Umuhanzi Claire yatangaje ko Aline Gahongayire amufana nk’umubyeyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Claire BYUKUSENGE ukoresha Claire mu buhanzi yatangarije YEGOB byinshi nk’umuhanzi ndetse anatangaza ko Aline Gahongayire ari umuhanzi ukomeye cyane yakuze akunda.

Yagize ati” Aline Gahongayire ni umuhanzi ukomeye nkunda nakuze mfana cyane ndetse mfata nk’umubyeyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).”

Yakomeje avuga ko ikimuzanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ngo icya mbere ni ugukorera Imana ndetse ubutumwa atanga bugahindura abantu benshi.

Yagize ati” Icyambere ni igukorera imana nkahindura benshi bakava mubyaha bakakira yesu nk’umwami n’umukiza mu ubugingo bwabo. Ntabwo nje guhinyura iby’abambanjirije ahubwo nje ngo dufatanye urugendo rugana siyoni. Mfite intego so kugera kure hashoboka nkarenga urwego rwa hano mu Rwanda.”

Claire amaze igihe kigera ku mezi 4 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko yashyize hanze indirimbo ya mbere mu kwezi kwa 3 uyu mwaka akaba amaze gukora Indirimbo 5. Uyu muhanzi Kandi muri izo ndirimbo harimo iyo yatuye Perezida wa Repubulika yise “Tumutore Paul KAGAME”.

Indirimbo BYUKUSENGE Claire amaze gushyira hanze harimo: Kumusaraba, Murinzi we, Hose habera heza, Urwane intambara nziza ndetse na Tumutore Paul KAGAME.

Kanda aha urebe Indirimbo Tumutore Paul KAGAME by Claire👇

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Killaman yasangije abakunzi be inkuru y’urukundo rwe n’umugore we babanye mu kazu k’ibyondo none ubu bari kuba mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw – AMAFOTO

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza w’Umunye-Congo wayitozaga umu myaka 3 ishize