in

Christopher Nkuku akomeje kugonganya imitwe amakipe y’ibihangange.

Christopher Nkuku ubungubu ukinira ikipe ya RB Leipzig akomeje kugongwanirwaho n’amakipe akomeye ku mugabane w’uburayi yaba Chelsea, Manchester United ndetse na Paris Saint-Germain.

Christopher Nkuku yigaragaje nk’umukinnyi w’igihangange ndetse muto utanga ikizere, ni nyuma yuko atsinze  ibitego 35 mu mikino yose yakiniye RB Leipzig.

Uyu mukinnyi ubusanzwe akaba afitiye amasezerano azageza mu mwaka wa 2024 , ndetse ubwo yaganiraga na Telefoot yemejeko agomba kubanza akitonda agahitamo neza bitewe n’amakipe akomeye akomeje kugaragaza ko amushaka.

Christopher Nkuku yatangajeko kandi igikombe cy’isi kiri imbere ye kigomba kugira uruhare ku myanzuro yazafata.

Abajijwe kubyo yakora ubwo ikipe yahoze akinira ya PSG yaza imushaka, yatangajeko ntacyo bivuze kuba yarayikiniye agomba kureba ikipe imufitiye akamaro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inzara imeze nabi: abakinnyi ba Barça bashobora kongera gukatwa imishahara.

Dj Briane yarijije abafana be kubera ibyamubayeho