Mu mukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’ubusuwisi ndetse na Portugal warangiye Cristiano Ronaldo akoreyemo amateka ndetse akomeza kuyobora abandi bakinnyi batsinze ibitego byinshi.
Mu gice cya mbere cyarangiye ikipe ya Portugal itsinze ibitego bitatu, Ronaldo ubwe akaba yari afitemo ibitego bibiri ubwe ndetse n’ibindi bitego bibiri yahushije kandi byari byabazwe.
Ibi bintu bikomeje kuba ibidasanzwe bitewe n’imyaka ye ndetse n’uburyo akigaragaza imbaraga zo gukina ndetse no gutsinda ibitego mu buryo bwose bushoboka.
Mu gice cya Kabiri Portugal yaje mu kibuga ifite inzara yo gutsinda ndetse ikaba yagerageje no gushaka penariti gusa ku munota wa nyuma bikagaragara ko itariyo.
Cristiano Ronaldo yagerageje gushaka amahirwe yo gutsinda ibitego bitatu gusa uburyo bwose bubiri yabonye, bikaba bitakunze ko atsinda.
Nyuma y’ibitego bitatu byatsinzwe mu gice cya mbere, hiyongereyo kimwe mu gice cya kabiri biba Bine ku busa.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na William.
Igitego cya kabiri gitsindwa na Cristiano Ronaldo.
Igitego cya gatatu gitsindwa na Cristiano Ronaldo.
Igitego cya Kane cyatsinzwe na Cansello ukinira Manchester City.