in

Chris Brown yatandukanyije umusore n’umukunzi we bakundanaga

Mu gihugu cy’u Bwongereza umusore yakatiye umukobwa ubwo yari yamujyanye mu gitaramo cya Chris Brown bagerayo umukobwa akajya kubyinana n’uyu muhanzi.

Umuhanzi Chris Brown yabyinishije uwo mukobwa wari wazanye n’umukunzi we mu gitaramo cye bituma umusore ahita amukatira.

Byose byatangiye ubwo umusore yishyuraga itike y’amadorari 900 kugira ngo we n’umukunzi bajye mu gitaramo cya Chris Brown cyari cyabereye i Manchester.

Nkaho kugura amatike bidahagije, yaragiye yicara ku myanya y’imbere aho we n’umukunzi we baba bareba neza Chris Brown.

Ku bw’ibyo, ubwo uyu muhanzi yaririmbaga indirimbo “Take You Down” yakunzwe cyane, umukobwa yatwawe n’injyana yayo birangira asanze Chris Brown ku rubyiniro asiga umukunzi we.

Ibyo kujya ku rubyiniro nkaho bitari bihagije, yabyinanye na Chris Brown yamwishimiye cyane, ibintu byashavuje umusore.

Uyu musore akaba yarafashe Videwo y’umukunzi we ari kubyina maze ayishyira kuri TikTok yerekana umukunzi we yicaye ku ntebe ari kubyinana na Chris Brown.

Ku bw’iyo mpamvu rero, uyu musore akaba yarahise asaba Chris Brown kumuha amadorari 500 ndetse akamugarurira n’umukunzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA yasubije abibaza niba Amavubi atazaterwa mpaga

Menya ibyago ikipe y’igihugu Amavubi ishobora guhura nabyo utari uzi