Ku munsi w’ejo nibwo ku isi hose hizihijwe umunsi w’abagore bose muri rusange bityo hakaba hari hategerejwe ubutumwa bwa bamwe mu byamamare nubwo batabaye benshi.
Umuhanzi Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian umaze kubaka izina rikomeye muri muzika nka Chriss Eazy, yavuze ko abagore ari abantu b’agaciro gakomeye bakwiye kubahwa cyane.
Ati “Abagore, bashiki bacu, inshuti , abavandimwe nababwira ko tubakunda cyane, kuko umugore ni umuntu udasanzwe. Ubuzima bwacu ahanini usanga aribo baduha byinshi tugenderaho, ni abantu bo kubahwa cyane.”
Umukinnyi wa filime ndetse n’umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke, yavuze ko kugira umugore cyangwa umubyeyi ari iby’agaciro gakomeye, abasaba guhora barangwa n’ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Umunsi mwiza, ntabwo ari uko uyu munsi ari uwabo ahubwo ni iminsi yose . Agaciro bafite ntabwo ari ako kubifuriza uyu munsi gusa , bakomeze ubutwari kuko ni abagaciro mu buzima bwacu.”