in

Chris Brown mu mazi abira: Akurikiranyweho gukomeretsa umuntu mu kabyiniro

Umuririmbyi w’Umunyamerika Chris Brown w’imyaka 36 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Bwongereza azira gukubita no gukomeretsa ku bushake umuhanzi Abe Diaw, icyaha bivugwa ko cyakozwe ku wa 19 Gashyantare 2023 mu kabyiniro ka Tape gaherereye mu mujyi wa London.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje, Chris Brown ashinjwa gukubita Diaw icupa rya Tequila mu mutwe, aho bikekwa ko yamukubise ubwo bari mu birori by’ijoro. Uwahohotewe yahise ajyanwa mu bitaro, nyuma yo gukomereka bikomeye ku mutwe no ku maguru. Amashusho yafashwe na camera z’umutekano ari mu bimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho.

Uyu muhanzi yafatiwe muri hoteli iherereye i Manchester ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, ndetse azagezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Manchester kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025.

Ibi bibaye mu gihe Chris Brown yari mu myiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Kugeza ubu, abamwunganira mu mategeko ntacyo baratangaza ku birego aregwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibinyoma, uburiganya n’ubwambuzi: Lydia Jazmine yagaragaje ukuri guteye ubwoba ku nzu ya Dan Flavour

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO