in ,

Chorale Gosheni SGEEM bagiye kwizihiza yubire y’imyaka 25,bamaze baririmbira Imana

Chorale Gosheni n’abaririmbyi bagera 120 batangiye muri 1998, batangiye bavuye mu bana bakomeza bajya mu rubyiruko batangiye ari bacye ariko bagenda bahamagara n’abandi bakabatizwa bagahita babashyimo kuva icyo gihe kugeza ubu bamaze kwiyubaka bikomeye kuko mu myaka 25,bamaze bagizwe n’abaririmbyi barimo:Abagabo,Abagore, Abana babo bakuze mbese ni ukuvuga ngo umwana wavuze icyo gihe yarashyingiwe aranabyara.

Bakomeza bavuga ko batangiye bakiri bato bari mu myaka 15 na 16,bageraho vayo mu bana bajya mu rubyiruko ariko icyo gihe ngo ubushobozi bwari ntabwo, kuva batangira bakoze Album imwe yarigizwe n’indirimbo 10 ariko bamaze kuyikora Korari yabo isa nkaho ihuye n’ibibazo bikomeye kuburyo batari kubona uburyo bwo gukora indi Album gusa ubu barateganya gukora indi Album ndetse bafite n’indirimbo nyinshi zimwe zitari zajya hanze usibye ko hari nizagiye hanze.

Nkuko abanyarwanda bavuga bati:”Ntazibana zidakomanya amahembe” na Chorale Goshen nabo niko byigeze kubagendekera,baje guhura n’ibibazo bikomeye baba mu ntambara zo kutumvikana bimara imyaka myinshi igera ku munani, byagiye binanirana cyane,n’ubwo byabaga bimeze bityo abasengaga Imana yababwiraga ko ibagiriye neza, ko ije gutanga amahoro hagati muri cholale Goshen,cholale yaje gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse bihuza n’uko itorero rya segeem ryari rifite ubuyobozi bushya,barafatanyije N’ubuyobozi bw’itorero bubijyamo bugenda bubafasha kugera igihe ibyo bibazo bikemutse, ubu cholale Goshen imeze neza iri mu bihe byiza

Chorale Gosheni bavuga ko mu myaka 25,bamaze bishimira ko ibyo Imana yababwiye yabisohoje ngo bari abantu baciriritse badafite naho bagera bamwe batagira aho kuba ndetse nicyo kurya ariko uyu munsi bafite abaririmbyi benshi bamwe batakiba mu Rwanda abandi barashyingirwa ndetse hari n’abize bakarangiza muri make ubuzima bwarahindutse.

Muri uku kwezi igihe k’iminsi kuva tariki 22 Ugishyingo 2023 kugeza 26 Ugishyingo 2023 Chorale Gosheni, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi Gatenga, itorero rya SGEEM, bateguye ibirori byo kizihiza imyaka 25, bamaze Imana itangiye umurimo muri bo. Muri ibyo birori bazaba harimo amakorari atandukanye, abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abatumiwe bazabasha kuhagera.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Akabaye icwende ntikoga! Ndahiro Valens yavuze agahinda abashakanye bagendana n’ikintu gishobora gukorwa bikarangira abana benshi babaye inzererezi -AMASHUSHO

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibumva ibyabaye kuri rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’ubugande nyuma yaho yashimwaga n’abafana benshi kubera ubuhanga yari afite