Chorale De Kigali, imwe mu zizwiho ubuhanga budasanzwe muri muzika yanditse mu buryo bw’amanota ku munsi w’ejo yinjije abanyarwanda muri Noheli ibinyujije mu gitaramo cy’indirimbo ngarukamwaka kizwi nka “Christmas Carols Concert”. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali cyaranzwe n’indirimbo zo mu ndimi zinyuranye zakoze ku mitima ya benshi mu bakunzi ba Chorale De Kigali bari bitabiriye iki gitaramo.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaririmbyi ba Chorale De Kigali mu mpuzankano zinyuze amaso ndetse n’amajwi agororotse batangiye igice cya mbere cyo gutaramira abakunzi ba muzika yabo mu ndirimbo ziganjemo iz’ikinyarwanda n’iz’icyongereza.
Igice cya kabiri cy’iki gitaramo cyahagurukije imbaga, benshi amatelefoni bayashyira mu kirere ngo bitwarire urwibutso rw’indirimbo ‘Turate Rwanda’, irimo amagambo arata ubwiza bw’Igihugu. Iki gice cyanaririmbwemo indirimbo ya Zadok the priest yahimbiwe umwami George II w’u Bwongereza ubwo yimikwaga ndetse na Mushumba Ushagawe, yahimbiwe Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu bya Afurika byategekwaga n’Ababiligi ni ukuvuga Congo, u Burundi n’u Rwanda. Iki gice kandi abana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 10 baririmbiye abana bagenzi babo n’ababyeyi bitabiriye iki gitaramo babifuriza Noheli nziza, bakorerwa mu ngata n’abaririmba ari umwe (soliste), bashimishije imbaga mu ndirimbo ‘Abduction’, iririmbwa mu buryo bw’ikinamico.
Umuyobozi wa Chorale De Kigali, Dr Albert Nzayisenga, yashimiye abitabiriye igitaramo abasezeranya ko ari igikorwa ngarukamwaka kizakomeza no mu myaka itaha, aho igitaramo gitaha kizaba kuwa 23 Ukuboza 2018.
Photos: IGIHE