Chorale de Kigali yamamaye mu kuramya no guhimbaza Imana, yatunguye abagenda n’abakorera mu Mujyi wa Kigali, ibakorera igitaramo cyabereye muri Car Free Zone ahazwi nka Imbuga City Walk.
Ibyo byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2022, mu buryo busa n’ubwatunguranye cyane ko kitigeze cyamamazwa ndetse n’abitabiriye bari abahisi n’abagenzi.
Umujyi wa Kigali ni wo wagiteguye hagamijwe gususurutsa abantu bakunze kuba bari muri Car Free Zone mu masaha y’umugoroba aho baba baje kuhicara baganira abandi bakoresha internet y’ubuntu ihari.
Kuva Saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba nibwo abasore n’inkumi bambaye imipira yanditse Chorale de Kigali, batangiye kugera muri Car Free Zone, bigeze saa Kumi n’ebyiri, abaririmbyi ba Chorale de Kigali batangiye kwegerana biza kurangira batangiye kuririmba, abari muri Car Free Zone nabo barabegera, bafatanya kuririmba indirimbo.
Nta byuma, indangururamajwi cyangwa ibindi bicurangisho byari bihari uretse ’Piano’ imwe nayo uwayizanye ntabwo abantu bari bamubonye.
Indirimbo zaririmbwe na Chorale de Kigali ni eshanu zirimo iyitwa ’Mwana w’Iwacu’. Muri iyi ndirimbo harimo igice baririmba bataka ibyiza by’u Rwanda, Funiculi Funicula, Imihigo Yacu. Benshi bazi nka Ruzamenya Gusoma ndetse n’iyitwa Turate u Rwanda ari nayo basorejeho.
Ubuyobozi bw’Umujyi bwahisemo kutamamaza iki gitaramo kugira ngo abantu batazava imihanda yose baje kukireba bigatuma habaho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.