Chiffa wakundanaga na Bruvan yashyize hanze ibaruwa ndende I mu sezerano.
Uyu mukobwa yahishuye byinshi ku rukundo rwe na Buravan, avuga ko ariwe muntu wa mbere wari wishimye cyane ku isi mbere y’uko ibyago bimugeraho.
Chiffa winiguye akavuga mu butumwa burebure yatanze yagize ati: ’’Ubuzima bwanjye bwarahindutse kuva nabura igice kimwe cyanjye. Ni njye muntu wa 1 wari wishimye kuri iyi si.
Siniyumvishaga ko ikintu nk’iki cyaba cyane noneho ku nshuti yanjye magara, yari njye, nanjye nari we. Twari duhuje cyane ku buryo tutari dufite no kubwirana ijambo kugira twumvikane nk’aho wagira ngo twarebanaga mu maso tukamenya icyo undi ari gutekereza.
Yahoraga ambwira ngo njye nkora cyane uko byagenda kose kandi ni byo ndi kugerageza gukora. Byahoze byoroshye cyane igihe yari akiri kumwe natwe, yamfashaga muri buri kimwe ariko noneho ubu mfite guhangana n’isi ya nyayo..wagira ngo hari igikuta kiri hagati yanjye n’ibyo nkora byose.
Ndababaye cyane ariko nanone nshimishijwe n’uko nagize amahirwe yo guhura n’umuntu naremewe tukamara agahe gato Imana yaduhaye, nkagira n’amahirwe yo kumubwira no kumwereka urukundo mufitiye. Ndasenga cyane nkagerageza gutekereza ibintu byiza.
Inkuru y’urupfu rwa Yvan Buravan wari ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuza kanseri y’Urwagashya.