Umukunzi wa Yvan Buravan witabye Imana, Chiffa Marty yavuze ko mu minsi ya vuba araza kuvuga inkuru y’urukundo rwe na Yvan Buravan witabye Imana azize uburwayi bwa kanseri y’urwagashya.
Chiffa witeguraga kuzarushinga na Yvan Buravan yababajwe bikomeye no kumva ko uwo bagiye kurushinga ko yitabye Imana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Chiffa Marty yasabye abamukurikira ku mubaza ibibazo byose bifuza nuko maze na we akabasubiza.
Abamukurikira kuri urwo rubuga bahise bamubaza ibibazo bitandukanye ariko byanibandaga ku rukundo rwe na Yvan Buravan.
Chiffa yasabwe n’abafana be kuzababwira inkuru y’ubuzima bw’urukundo rwe na Yvan Buravan ndetse akabasangiza nuko bahuye.
Nuko mugusubiza Chiffa Marty yavuze ko azabikora kandi ko abisezeranyije abantu bose bumva bashaka kuzumva uko izaba imeze.