Charlotte ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, ni izina rikomoka ku izina Charles haba mu gifaransa no mu Cyongereza risobanura umuntu wisanzuye.
Bimwe mu biranga Charlotte
Charlotte ni umuntu uzi kwisobanura, ukunda kuvugira mu ruhame akora imyireko, aririmba, akina filime cyangwa ibindi. Akunda isuku ku mubiri we ndetse agakunda isuku aho ari hose.
Ni umuntu urangwa n’udushya kandi akunda ibintu by’ubugeni, kuba umunyamideli n’ibindi bikorwa byose bituma ajya ahabona akagaragara.
Bamwe mu byamamare bitwa iri zina
Charlotte Sophia ni umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza George wa III wayoboye mu kinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.
Kuri umwana w’igikomangoma William na Kate yitwa Charlotte izina ritari rishya mu ngoma yo mu Bwongereza.
Ukurikije ibisobanuro by’izina ’Charlotte’ n’ibimuranga, urabona bihwanye n’uwo usanzwe uzi cyangwa nawe (niba ariko witwa)?
Ubutaha urifuza ko twazagusobanurira irihe zina?