Mu gihe umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uri bugufi, APR FC iritegura urugamba rukomeye rwo gusezerera Azam FC, nyuma yo gutsindwa umukino ubanza 1-0. Uyu mukino utegerejwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro, uzaba ari urubuga rw’ikirenga ku makipe yombi.
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira, nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade Amahoro, aganira n’ingazamaku yagaragaje icyizere gifitwe n’ikipe ya APR FC ndetse n’abafana bayo. Yagize ati: “Icyizere cya mbere ni uko turi iwacu. Hari byinshi abantu bagiye barwana na byo mbere y’umukino mwarabyumvise byagiye bitwara umwanya abantu ariko ubu turi imbere y’abafana bacu kuri stade yacu, n’abakinnyi bacu nta kindi kibari mu mutwe uretse gutsinda Azam.”
Mu gihe APR FC ifite inshingano yo gutsinda Azam FC ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri kugira ngo ibashe kugera mu cyiciro gikurikiyeho, umwuka ni mwiza mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Abakinnyi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo batazatsindirwa imbere y’abafana babo.
Col Richard Karasira yongeyeho ko icyizere gihari gikomoka ku kuba bari gukinira mu rugo imbere y’abafana babo, ari nayo mpamvu asaba abakunzi ba APR FC kuza ku bwinshi kuri stade, bakareka abo babashuka ngo bareke gushyigikira ikipe yabo. ati “Nta kindi tubasaba uretse kwirinda abantu babaca intege, nibabaca intege murayisigira nde se? Ntibacike intege gushyigikira ikipe yabo, nta kindi ni ukuza gushyigikira ikipe yabo, ni cyo tubasaba,”.