in

Cedric w’imyaka 12 wavuze ko ari imfubyi mu marira menshi asaba ubuvugizi kuko yakuwe ku rutonde rw’abana batoranyijwe kujya mu irerero rya Bayern Munich, RIB yaje gusanga yarabeshyaga none umubyeyi we yabigendeyemo 

Mu minsi yashyize nibwo mu ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye hasakaye inkuru y’umwana witwa Iranzi byavuzwe ko ari imfubyi wabubijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda.

Uyu mwana yitwa Iranzi Cedric ubwo yari ari kuri radiyo ya Fine FM, mu marira menshi yavuze ko ari imfubyi ku babyeyi bombi, arerwa na mushiki we w’imyaka 18.

Yakomeje avuga ko yari yatoranyijwe mu bana 43 bagombaga kujya mu irerero rya FC Bayern Munich. Gusa yaje gukurwa muri urwo rutonde ngo kubera ko afite imyirondoro 2 muri NIDA.

Byatumye KNC ahitamo kumufasha amushimira mu ikipe y’abato ya Gasogi United, anamwishyurira ishuri.

Nyuma yo gutangaza ibi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira gukurikirana iki kibazo none rwasanze uyu mwana atari imfubyi.

Umuvugizi wa RIB avuga ko Cedric atari imfubyi yamaririje, nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru. Se umubyara akurikiranweho gutanga ruswa ya frw 35000, ariko ntafunze.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Promesse
Promesse
1 year ago

Uyu mwana yarabivuze mwumve ikiganiro yavuze ko afite papa we ariko batabana aba kugisozi

Karabo
Karabo
1 year ago

Ntimukatubeshye namwe, avuga ate ko Ari impfubyi yamaririje ate kandi twaramubonye arikumwe nase mubitangazamakuru havugwa ko se yaturutse huye aje gukurikirana ikibazo cyumuhungu we se? Niba se nawe yarateje akavuyo kuyo yatanze ruswa bakayirya ntibamuhe ibyo bavuganye, abibazwe kuko n’umuco mubi Yaba yadukanye.

Yacukuye ibyobo bibiri iwe mu rugo! Umupasiteri witwa Ezekiel aravugwaho gusambanya abagore n’abakobwa baje gusengera mu cyumba cye

“Ariko ngo ntucyambara ikariso” Umunyarwandakazi Judy yashyize hanze amafoto yunamye yambaye agakanzu kagufi maze abatagenzwa na kamwe barenza amaso ikanzu bareba ibiri imbere -AMAFOTO