in

CECAFA U20 imikino igeze muri 1/2 , Tanzania iracakirana na Uganda

Imikino ya 1/2 cy’irangiza mu irushanwa rya TotalEnergies U-20 Africa Cup of Nations (AFCON) CECAFA itangira kuri uyu wa Gatanu i Dar es Salaam, muri Tanzania.

 

Ikipe y’igihugu ya Tanzania irahura n’ikipe y’igihugu ya Uganda, cyegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2022, mu mukino wa mbere uzabera kuri Stade ya KMC. Muri uwo mukino, Tanzania izaba irwana no gusezerera Uganda ikagera ku mukino wa nyuma, hagamijwe gushaka itike ya AFCON U-20 izaba mu 2025.

 

Umutoza wa Tanzania, Charles Boniface Mkwasa, yavuze ko yiteguye cyane uyu mukino. “Duhura na Uganda ifite ikipe ikomeye cyane, ariko natwe twakoze imyiteguro ihagije. Intego yacu ni ugutsinda uyu mukino tukabona itike ya AFCON U-20 2025,”.

 

Ku rundi ruhande, Matia Lule, umutoza w’ikipe ya Uganda yitwa Hippos, yatangaje ko n’ubwo bahura na Tanzania nk’ikipe yakiriye irushanwa, bafite icyizere gikomeye cyo kwitwara neza no guharanira intsinzi. “Tuzakina dushaka gutsinda kugira ngo dufate inzira yo kuzamuka ku rwego rwo hejuru,”.

 

Mu mukino wa kabiri uteganyijwe ku kibuga cya Azam Complex, ikipe ya Kenya izaba ikina na Burundi. Salim Babu Ndarai, umutoza wa Kenya, yatangaje ko we n’ikipe ye biteguye gutsinda uyu mukino. “Twakoranye n’aba bakinnyi kuva ku rwego rwa U-18, kandi bafite inyota yo kubona itike ya AFCON U-20 2025,”

 

Ku ruhande rw’umutoza w’u Burundi, Gustave Niyonkuru, yavuze ko n’ubwo bazi ko Kenya ari ikipe ikomeye, bafite icyizere cyo guhesha ishema igihugu cyabo. “Dufite icyubahiro kuri Kenya ariko abakinnyi bacu bazitanga bashyira imbere ibendera ry’igihugu,”.

Ikipe y’igihugu y’u Burundi U20
Ikipe y’igihugu y’a Uganda
Ikipe y’igihugu ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Tanzania

 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba ruhago Ku Isi bahembeshwa igitiyo .