in

Casemiro yatangaje impamvu yahisemo kudasubira muri APR FC

Mugisha Bonheur “Casemiro” yasobanuye impamvu atagarutse muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano ye. Yavuze ko icyemezo cyo kudasubira muri iyi kipe cyatewe n’intego ze zo kugerageza amahirwe hanze y’Igihugu, aho yifuza gukina ku rwego mpuzamahanga.

Casemiro yagize ati: “Impamvu nahisemo kudasubira muri APR FC byatewe n’intego zanjye zo kugerageza amahirwe hanze y’igihugu, kuko ibyinshi mu Rwanda narabibonye.” Yongeyeho ko ashyize imbere gukura mu mwuga we, no gushakisha amahirwe yo gukina mu makipe akomeye yo hanze y’u Rwanda.

Ibi byerekana ko Casemiro afite intego yo gukomeza kuzamura urwego rwe nk’umukinnyi, aho ashaka kugera ku bikorwa by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru ku rwego Mpuzamahanga. Ibi kandi bigaragaza ko yifuza guhangana n’abo banyamahanga, bityo akagura ubunararibonye bwe muri Ruhago.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ yasobanuye umwuka uri mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Rwanda Premier League yongeye gusaba FERWAFA kongera umubare w’Abanyamahanga