in

Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ yasobanuye umwuka uri mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Mugisha Bonheur uzwi nka “Casemiro”, umukinnyi ukomeye mu kibuga hagati, yatangaje ko ikipe y’igihugu Amavubi yiteguye neza imikino ikomeye izahuramo na Libya na Nigeria. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mugisha yavuze ko umwuka mu ikipe uri hejuru, kandi ko kwihuza n’abandi bakinnyi bitabagoye kuko abenshi basanzwe baziranye.

Yagize ati: “Tumeze neza, umwuka ni sawa. Abari baje mbere twabasanzemo, ntago byari bigoye kwisanga mu bandi kuko nubundi dusanzwe tuziranye abenshi. Kugeza ubu, ni byiza cyane.”

Casemiro yongeyeho ko Amavubi yiteguye guhangana n’amakipe akomeye nka Libya na Nigeria. Yagize ati: “Navuga ko kugeza ubu twiteguye neza, twiteguye guhangana nk’uko dusanzwe tubikora.” Ibi bigaragaza icyizere cyinshi ku myitwarire y’ikipe y’igihugu muri iyi mikino.

Ku bijyanye n’amahitamo y’umutoza mu gushyiraho abakinnyi bagomba gutangira mu kibuga, Casemiro yavuze ko byashingirwa ku cyemezo cy’umutoza nk’uko yabyumvaga, kandi ko yiteguye gutanga umusanzu we uko bishoboka kose. Ati: “Ibintu byose ni amahitamo y’umutoza, niko yabibonaga kandi niteguye gufasha igihugu cyanjye.”

Casemiro yanagarutse ku bijyanye n’ahazaza he, asobanura ko nyuma yo gusoza amasezerano ye n’ikipe yari arimo, akiri mu nzira zo kubona ikipe nshya. Yavuze ko abakunzi b’umupira bazabona ikipe nziza mu minsi iri imbere. Ati: “Nasoje amasezerano yanjye nta kipe murabona mfite, gusa mu minsi iri imbere murabona ikipe, muraza kubona ikipe nziza nzakinamo”

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bruno Labbadia ntarashyira umukono ku masezerano yo gutoza Super Eagles

Casemiro yatangaje impamvu yahisemo kudasubira muri APR FC