Muri icyi gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Carlos Alos Ferrer ndetse n’abo bafatanyije gutoza ikipe y’igihugu Amavubi bahamagaye abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Mu rutonde rurerure rw’abakinnyi yahamagaye harimo amazina mashya ndetse n’abandi bari basanzwe bahamagarwa. Nk’ahandi hose iyo umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye hasigara impaka bamwe baburana ku bakinnyi bahamagawe abandi baburana ku basigaye.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batahawe amahirwe yo guhamagarwa kandi mu byukuri bari kwitara neza.
Urutonde:
Hakizimana Adolphe
Mitima Isaac
Buregeye Prince
Niyomugabo Claude
Usengimana Faustin
Ruboneka Bosco
Mugiraneza Frodouard
Ngendahimana Eric
Niyonzima Olivier Sefu
Hakizimana Muhadjiri
Usengimana Dany
Niyibizi Ramadhan
Gerard Gohou ( wari waragiriwe amahirwe yo guhamagarwa mu mikino ya gicuti yabanje).