Nk’uko ibinyamakuru byinshi mpuzamahanga bikomeje kubigarukaho, Cardi B yagiranye ibihe bitari byiza n’abafana ubwo yari ku rubyiniro mu iserukiramuco rya Wireless mu Bwongereza.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’abafana agaragaza Cardi B asa n’ubangamiwe cyane bisa nk’aho umufana yari amukoze ahadakorwa cyangwa yari amukuruye imisatsi undi nawe atangira kumuhondagura ‘microphone’.
Ibi buri wese yabibonaga binyuze ku nsakazamashusho ngali zari zashyizwe hirya no hino ahaberaga igitaramo ubundi abafana batangira gufana baririmba bati:”Cardi, Cardi Cardi.”
Aya mashusho Cardi B nawe ubwe yayasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga anaboneraho gushima abitabiriye igitaramo bose by’umwihariko umugabo we Offset n’umuraperikazi Megan Thee Stallion.
Cardi yagize ati:”Reka mbabwire mwese urubyiniro rwa Wireless nta mikino uba ugomba kuba ufite imbaraga.”
Mu mashusho yasangije abamukurikira yashyizeho n’aya Miley Cyrus yo mu 2014 avuga ko abantu bashatse ko apfa ariko bitakunze kandi ko atapfa atarwanye.