CAN 2023: DR Congo yihereranye Misiri idafite Mohamed Salah iyikanda ahababaza abakunzi bayo bataha baririmba urwo babonye.
Mu mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Côte D’Ivoire igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaraye gisezereye ikipe y’igihugu ya Misiri itari fite rutahizamu wayo Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu gihugu cy’u Bwongereza kuri penaliti 8 kuri 7 byatumye igihugu cy’abaturanyi gikatisha itike yo kwerekeza muri 1/4 mu mikino y’igikombe cya Afurika.
Uyu mukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 dore ko DR Congo ariyo yari yabanje gutsinda igitego cya rutahizamu Mechak Elia wagiteretsemo ku munota wa 37 w’umukino kiza kwishyurwa ku munota wa 45+1 na Mostafa Mohamed.
DR Congo izahura na Guinea muri 1/4 tariki 02 Gashyantare 2024.