Mu mukino w’itsinda C wabereye muri Dakar Arena, Senegal, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ikipe y’igihugu ya Cameroon yatsinze u Rwanda ku manota 70-59. Uyu mukino watangiye saa Tanu z’ijoro, u Rwanda rwahereye ku kotsa igitutu Cameroon, ariko iza kwigaranzura byihuse.
Agace ka mbere karangiye Cameroon iyoboye n’amanota 25-20, ibifashijwemo na Fabien Quentin Philibert Ateba wagaragaje ubuhanga mu gutsinda amanota 3. Abakinnyi b’u Rwanda barimo Antino Alverazes Jackson na William Robeyns bagaragaje imbaraga, ariko mu gace ka kabiri, u Rwanda rwabashije gutsinda amanota 8 gusa, mu gihe Cameroon yatsinze amanota 22, bajya kuruhuka ari 47-28.
Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwisubiyeho rutsinda amanota 15-11, rubifashijwemo na William Robeyns, ariko ntibyahinduye byinshi kuko Cameroon yakomeje kuyobora. Agace ka kane nako kagenze neza ku Rwanda, Antino Alverazes Jackson yitwaye neza atsinda amanota menshi, ariko Cameroon yasoje itsinze 70-59.
William Robeyns ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda (19). Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinzwe, nyuma yo gutsindwa na Senegal ku wa Gatanu.
Amafoto y’ibyaranze umukino