Ikipe y’igihugu Amavubi yahawe umunsi wa nyuma wo kwisobanura nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Benin itanze ikirego ku gukinisha umukinnyi ufite amakarita menshi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yarezwe n’ikipe ya Benin nyuma yuko u Rwanda rukinishije umukinnyi Muhire Kevin kandi afite amakarita atatu ubusanzwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika CAF mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika umukinnyi wahawe amakarita agera kuri atatu ntago aba yemerewe gukina umukino ukurikiraho.
Ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabirenzeho mu mukino wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Benin gusa ibi byatewe nuko umusifuzi wasifuye uyu mukino atigeze yandika iyi karita yahereye Muhire Kevin mu gihugu cya Benin byaje no gutama ahanwa na CAF igihe cy’amezi agera kuri atandatu yose nta rushanwa na rimwe asifuramo bitewe naya makosa yakoze.
CAF uyu niwo munsi wa nyuma yahaye Ferwafa ngo itange ibisobanuro ku gukinisha umukinnyi Muhire Kevin kandi afite amakarita atatu y’umuhondo.
Ibi bisonuro biramutse bitanzwe nabi iki y’igihugu Amavubi ishobora kwisanga yahanishijwe guterwa mpaga ku mukino wabahuje na Benin kuri Kigali Pelé stadium maze amahirwe yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika akaba yayoyoka.