in

CAF yashimiye Ntwari Fiacre umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi

Umuzamu Fiacre uri mu myiteguro y'umukino wo kwishyura

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) yashimiye umuzamu Ntwari Fiacre kubera umukino mwiza yagize u Rwanda rukina na Benin.

Kuwa Gatatu nibwo habaye umukino wahuje Benin n’Amavubi mu mukino w’umunsi wa 3 mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

Umuzamu Fiacre uri mu myiteguro y’umukino wo kwishyura

Muri uwo mukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi, ntawakwirengagiza uruhare rukomeye umuzamu w’Amavubi yagize ngo Amavubi atahane inota rimwe.
Muri uwo mukino Ntwari Fiacre yatabaye Amavubi kubera imipira irenze itatu yakuyemo ( Saves) kandi yari kubyara ibitego.

Ibyo byatumye CAF ijya kumbuga nkoranyambaga zayo ishimira umuzamu w’Amavubi kubera ‘Saves’ yakoze atabara Amavubi, CaF yashizeho amashusho yerekana ‘Saves’ za Fiacre kandi akaba ari nawe wabaye umuzamu w’ imikino y’umunsi wa 3.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Karekezi
Karekezi
1 year ago

Mujye mutanga nibimenyetso mugihe muduhaye inkuru kenshi tubonako ari ibihuha

Abaganga barihariye! Menya impamvu abasore benshi bumva bashakana n’abakobwa b’abaganga 

Umunyamakurukazi yirukanywe igitaraganya kuri televiziyo yari amazeho imyaka 20 (AMASHUSHO)