Abasifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda bakomeje kigirirwa ikizere n’ishyirahamwe ry’umipira w’amaguru ku isi ndetse no muri Africa, bagahabwa gusifura imikino itandukanye ku migabane itandukanye.
Ni nyuma y’aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe mu gikombe k’isi kizabera muri Qatar mu kwezi gutaha tariki ya 20 Ugushyingo, umusifuzikazi mpuzamahanga Mukansanga Salem azaba ahagarariye u Rwanda muri Qatar ari gusifura imikino imwe n’imwe izakinwa muri icyo gikombe.
Si ibyo gusa kuko kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira ishyirahamwe ry’umipira w’amaguru muri Africa ryatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Uwikunda Samuel ndetse n’umusifuzi wo ku ruhande, Mutuyimana Dieudonne “Dodos” bamaze kwemezwa nk’abazasifura imikino ya nyuma ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.
Rwanda narwo ruri gushaka itike izajya muri icyo gikombe dore ko rufite kuzakina imikino yo kwishyura, umukino ruzakurikizaho, ni uwo ruzakina na Senegal ya Sadio Mane dore ko umukino ubanza Senegal yatsinze bigoranye kuri penalite igitego 1 kubusa bw’u Rwanda, penalite yabonetse ku munota wa nyuma.