in

Byose hanze:Ibyo mwahishwe kuri wa mugabo warongoye Clarisse Karasira

Tariki ya 01 Gicurasi 2021 nibwo Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze n’umukunzi we, Ifashabayo Sylvain Dejoie. Ni muri urwo rwego twabateguriye byimbitse bumwe mu buzima bw’uyu musore mushobora kuba mutazi.

Ifashabayo ni umusore w’imyaka 27 y’amavuko urangwa n’umusatsi uringaniye, uca bugufi, uha ikaze buri wese uzi no kuganira. Ni gacye uzamubona atambaye ikote, karuvati, ipantalo n’inkweto by’abasirimu.

Izina rye ryavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva mu mwaka 2018 ategura ibitaramo ‘Umurage Nyawo’ afatanyije na Murekezi Derrick byo kwizihiza abahanzi basize Umurage. Ryongeye kuvugwa cyane kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 afasha Clarisse Karasira gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Inganzo y’Umutima’.

Yongeye kwisanga ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru ubwo yafataga icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Clarisse Karasira bahujwe na Kamaliza. Kuva ubwo batangira gutegura ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Ifashabayo Dejoie Slyvain. Ni umusore w’Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ukunda Imana, Igihugu, abantu n’ikiremwamuntu muri rusange.

Yize amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Ruyanza, ayisumbuye yiga mu Byimana aho yavuye asoreza amasomo ye mu Ishami ry’Amateka, Icungamutungo n’Ubumenyi bw’Isi muri Lycée de Kigali yashinzwe mu 1974-1975.

Ubwana bwe bwaranzwe no gukunda kwiga, kubana n’abantu cyane cyane abamuruta, ndetse agakunda kureba filime no gukina umupira nk’abandi bana bose. Yakunze gusenga ariko bitari cyane, gusa yubaha Imana.

Yakuriye mu muryango wa Gikirisito w’abana barindwi, ni umwana wa Gatanu. Afite Nyina gusa kuko Se yitabye Imana akiri muto. Nyina ajya amubwira ko Se yari ‘umugabo ufite ubwenge bwinshi cyane’ kandi ‘uzi kubana n’abantu cyane’.

Ntiyabanye igihe kinini na Nyina, kuko yabaye kenshi mu Mujyi wa Kigali. Dejoie asobanura Nyina nk’umubyeyi w’intwari wareze abana benshi nta bushobozi afite ariko agakotanira kubageza aheza. Umubyeyi udacika intege kandi witangira umuryango.

Avuga ko nyina ari we kitegererezo cye. Byanahaye Dejoie kubaha ababyeyi b’abagore bose, kuko yasanze muri bo bifitemo imbaraga zidasanzwe ashingiye ku byo Nyina yabafashije kugeraho.

Dejoie avuga ko yize amashuri ye ari ‘smart’ mu manota. Yakuranye inzozi zo kuzaba umuyobozi no gukora ikintu gifitiye akamaro umubare munini. Ati “Numvaga ubuzima bwanjye bugomba kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi bantu benshi.”

Uyu musore yabonye buruse yo kwiga muri Kaminuza ya SFB ntiyahiga, abona n’amahirwe yo kwiga muri Kpler ahiga igihe gito ahita abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza Ashesi University yo muri Ghana ku nkunga y’ikigo cya MasterCard Foundation.

Mu bihe bitandukanye, kubera ibikorwa bye, yagiye ahabwa amashimwe n’ibigo bitandukanye harimo nk’ikigo cya Muhammad Ali Initiative na Clinton Global Initiative akenshi bishingiye kubyo yakoraga haba mu Rwanda no muri Ghana.

Dejoie yabaye mu buyozi bwa Diaspora Nyarwanda nkaho yabaye Visi-Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Ghana, akaba no mu bayobozi bikirenga b’umuryango Nyarwanda w’ababa muri Leta ya Colorado, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu musore afite ibikombe yagiye ahabwa n’abayobozi mu nzengo zitandukanye, n’Imiryango Mpuzamahanga ikomeye harimo nka Muhammad Ali biciye mu kigo cyamwitiriwe cyitwa Muhammad Ali Centre na Nyiributungane Dalai Lama wa 14 binyuze mu kigo cye Dalai Lama Fellows ndetse na MasterCard Foundation.

Ifashabayo Sylvain Dejoie yarushinze mu cyumweru gishize n’umuhanzi nyarwanda Clarisse Karasira yigeze no kubera Umujyanama birangira avuyemo umukunzi.

 

Src:inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu binyoma bikomeye abasore babeshya inkumi bishobora kubakoraho.

Ubukwe by’imbonekarimwe: umukwe n’umugeni batunguye abantu bagenda muri tingatinga.