in

“Imbere y’Imana byose birashoboka” Ibyishimo by’umwana umaranye uburwayi bw’ingingo imyaka 14 byakoze ku mitima y’ababyeyi be

Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14.

Ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.

Habanabakize yafashwe n’ubu burwayi bw’amagufa y’urubavu rumwe rwihinnye, ku myaka irindwi gusa, avuzwa mu mavuriro atandukanye mu Rwanda binaniranye, ababyeyi be basabwa kumujyana kumuvuriza mu Gihugu cy’u Buhinde.

Ibi ngo byaramukomeranye kuko yari amaze kugurisha imitungo ye myinshi amuvuza kuko yasabwaga Miliyoni 12.

Kubera ubufatanye bw’Akarere ka Nyagatare, Minisiteri y’Ubuzima, Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR) ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Karama, biyemeje gufasha uyu muryango kuvuza uyu mwana, maze ku wa 30 Ugushyingo 2022, yurira indege imujyana mu Buhinde.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ingabire Ange wabaye Miss Burundi wa 2016 yakoranye ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we -AMAFOTO 

Al Nassr na Cristiano Ronaldo bakomeje gutsikamira amakipe_ AMAFOTO